Amasezerano-yo-gushyingiranwa-PDF-DOCX

IBISOBANURO BYO GUSHYINGIRANWA (ANNIKAH)

Annikah ni amasezerano yo gushyingiranwa hagati y’umugore

n’umugabo,n’ubwo haba hatarabaho igikorwa cyo guhuza ibitsina. Gushyingiranwa ni amasezerano yashimangiwe n’idini ya Islam, agaragazwa na Qor-an ntagatifu ndetse n’imigenzo y’intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha). Muri Qur’an Imana iragira iti :

“Murongore abo mwishimiye mu bagore babiri,batatu,bane ariko nimutinya ko mutazagira ubutabera hagati yabo,muzarongore umwe”. Qur’an 4:3.

Nanone Imana iragira iti:
“No mu bimenyetso byayo ni uko yabaremeye abagore ibakomoye muri mwe kugirango bababere ituze inashyira hagati yanyu urukundo n’impuhwe, mu by’ukuri ibyo ni ibimenyetso ku batekereza (abafite ubwenge)”. Qor’an30:21

Mumvugo y’intumwa y’Imana(Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti :”Yemwe mwa basore mwe ,uzagira ubushobozi muri mwe azarongore kuko bimufasha kubika amaso ye, no kurinda ubwambure; naho utazabishobora ajye asiba kuko igisibo kuri we ni ingabo imubuza ibibi”.

yakiriwe na Bukhari na muslim.

Ubushobozi buvugwa mu mvugo y’intumwa y’Imana ni:

1. Ubushobozi bw’umubiri kuba umuntu ari muzima

2. Ubushobozi bw’umutungo wo gutunga urugo.

Kurongora kandi ni umugenzo w’intumwa n’abahanuzi nk’uko Imana ibwira intumwa yayo iti :

“Mu kuri twohereje Intumwa mbere yawe tuziha abagore n’urubyaro” Qur’an 13:38

Umwanya gushyingirana bifite mu idini

Muri rusange kurongora ni umugenzo w’umugereka ukomeye, ariko hari igihe bishobora kuba itegeko ku muntu utinya kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi igihe yaba atarongoye.

Zimwe mu mpamvu zatumye kurongora bishyirwaho, Kurogora byashyizweho kubera impamvu n’inyungu zihambaye, Muri zo twavuga:

1. Niyo nzira yonyine yo kororoka kw’abantu

2. Kugwiza umubare w’abantu ku isi kandi ibyo bisabwa n’idini, nk’uko Intumwa y’imana ibivuga aho igira iti: Murongore abagore mukunze kandi babyara kuko ku munsi w’imperuka nzigamba ku zindi ntumwa ubwinshi bw’abantu banjye. Yakiriwe na Ahmed bun Hambali na Atwabarani

3. Bikemura ibyifuzo by’umubiri (imibonano) mu buryo buziruwe nk’uko Intumwa y”imana igira iti: Umwe muri mwe nabona ikintu kimunyuze ku mugore ajye ahita agana umugore we kuko ibyo bigarura ituze mu mutima we”.Yakiriwe na Muslim

4. Ni inzira ituma umuntu yiyubaha arinda amaso ye n’ubwambure.

5. Ni inzira yo kurinda umuryango mugari (abana, abagore n’abagabo) kwandagara hirya no hino.

Inkingi z’amasezerano yo gushyingiranwa

Amasezerano yo gushyingiranwa afite inkingi eshatu arizo:

1. Kuba hari umugabo n’umugore badafite imiziro ibabuza kubana, nko kuba bafitanye isano rya hafi cyangwa umugore ari muri eda n’izindi mpamvu zitemerera abantu kubana.

2. Imvugo y’uhagarariye umukobwa yemera kumutanga (kumushyingira). Imvugo y’umugabo ushyingiwe yemera uwo bamushyingiye. Izi mvugo zombi zigomba kuba zisobanutse kandi zumvikana nta mayobera arimo.

3. Mu bisanzwe ni uko imvugo y’ushyingira ibanziriza imvugo y’uhawe umugore (ushyingiwe) nko kuba yamubwira ati: nkushyingiye umukobwa wanjye, umuhawe nawe ati : ndabyemeye.

Ariko biranashoboka ko imvugo y’ushyingiwe ibanziriza iy’ushyingiye, nko kuba umugabo yavuga ati: Nshyingira umukobwa wawe; abwira uhagarariye umukobwa, uhagarariye umukobwa akamubwira ati: ndabyemeye.

Ibisabwa kugirango amasezerano yo gushyingiranwa atungane Kugirango amasezerano yo gushyingiranwa atungane hagomba kuba hujujwe ibi bikurikira:

ICYITONDERWA:

Ufite uburenganzira mbere y’abandi mu guhagararira umukobwa ni se cyangwa sekuru gukomeza hejuru; hagakurikiraho abana b’ushyingirwa igihe abafite, hagakurikiraho basaza be,hagakurikiraho ba se wabo. uhagarariye umukobwa mu masezerano yo gushyingiranwa agomba kuba yujuje ibi bikurikira:Uba umuhamya w’aya masezerano agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

ICYITONDERWA:

Urugero rw’ibirebwa ku bagiye gushyingiranwa ni uguhuza idini n’imyifatire, naho ibindi bitari ibyo nk’imiryango, umwuga, umutungo n’ibindi nk’ibyo, ntabwo byitabwaho nta n’ubwo kuba batari ku rwego rumwe muri ibyo byababuza gushyingiranwa, ndetse n’uwabishingiraho yaba arengereye imbago z’idini, nk’uko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) Yagize iti: Nimuzirwa n’uwo mwishimiye imyitwarire ye n’idini ye, muzamushyingire, nimutabikora mu isi hazabaho ibigeragezo n’ubwangizi bukomeye”

Kuba hari inkwano, bisobanuye ko baramutse bemeye gushyingiranwa nta nkwano zitanzwe ayo masezerano ntabwo yemerwa, ariko singombwa ko inkwano zivugwa mu gihe cy’amasezerano.

Abaziririjwe Gushyingiranwa:

Ubundi gushyingiranwa biraziruwe, ariko hari abatemerewe gushyingiranwa kubera isano bafitanye, kuba baronse ibere rimwe, n’izindi mpamvu zituma abantu batemererwa gushyingiranwa nk’uko bigaragara mu bice bikurikira:

Abo gushyingiranwa ari ikizira kuri bo burundu

– Kuba abagiye gushyingiranwa bazwi mu mazina yabo cyangwa imiterere ibaranga igihe badahari, naho iyo batazwi ntabwo amasezerano yemerwa. Nko kuba yamubwira ati nkushyingiye umwe mu bakobwa banjye kandi afite abakobwa benshi.

– Gushimana kw’abagiye gushyingiranwa nta n’umwe ushyizweho agahato ko kubana n’undi, nk’uko Intumwa y’Imana(Imana imuhe amahoro n’imigisha) ivuga iti: umugore wigeze gushaka ntagashyingirwe atabajijwe ko abyemera, naho umukobwa ntagashyingirwe atatswe uburenganzira; abasangirangendo babajije Intumwa y’Imana bati : yewe Ntumwa y’Imana, ese ni gute umukobwa atanga uburenganzira? Arabasubiza ati: ni uko ececeka” yakiriwe na Bukhari na Muslim

– Iyi mvugo iragaragaza ko bitemewe gushyingira umugore wigeze gushaka atabyemeye mu buryo butomoye, iranagaragaza kandi ko bitemewe gushyingira umukobwa atatswe uburenganzira bushimangirwa n’imvugo ye yemeza ko abyemeye, cyangwa, agaceceka. Ariko iyo yanze cyangwa akarira bigaragaza kutishimira icyo gikorwa, icyo gihe kirazira kumuhatira gushyingirwa kuko biba bigaragara ko atabishaka.

– Kuba hari uhagarariye ushyingirwa “WALIYU”. Ntibyemewe ko umukobwa ashyingirwa umuhagarariye cyangwa uwo yahaye ububasha bwo kumuhagararira adahari ngo abyemere. Nk’uko Intumwa y’Imana ivuga iti: nta gushyingiranwa kudafite uhagarariye umukobwa”. yakiriwe na Ahmad

– Kuba ari umuyislamu w’inyangamugayo

– Kuba agimbutse agejeje igihe cyo kurebwa n’amategeko ya islamu “BALEGH”

– Kuba ari igitsina gabo kandi afite ubwigenge atari umucakara.

– Iyo ibi byangombwa atabyujuje cyangwa akanga kumushyingira, ubuhagararizi bwimukira kuwundi umukurikira hakurikijwe uko bavuzwe haruguru.

– Igihe ashyingiwe n’umuhagararizi w’isano rya kure kandi hari uw’isano rya hafi cyangwa agashyingirwa n’utujuje ibisabwa ayo masezerano ntiyemerwa.

– Ubuhamya bw’amasezerano yo gushyingiranwa, nk’uko Intumwa y’Imana(Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabishimangiye igira iti: Nta gushyingiranwa kudafite uhagarariye umukobwa n’abahamya babiri b’inyangamugayo”. yakiriwe na Twabaraniy na bayhaqiy.

– Kuba ari babiri

– kuba bombi ari inyangamugayo

– kuba bagimbutse (BALIGH) bagejeje igihe cyo kurebwa n’amategeko ya Islam

– kuba bombi ari igitsina gabo

– kuba bumva

– Kuba abagiye gushyingirana bahuje idini n’imyifatire: bisobanuye ko umukobwa utunganye w’imico myiza wemera Imana atashyingirwa umugabo w’umwangizi cyangwa w’umuhakanyi.

Abaziririjwe kubera isano

o Mama wawe na nyina umubyara (nyogokuru) ugakomeza ukazamuka
o Umukobwa wawe, umwuzukuru n’umwuzukuruza bawe.
o Bashiki bawe
o Ba nyogosenge
o Abavukana na mama wawe(ba nyoko wanyu)
o Abakobwa ba bashiki bawe(abishywa) n’ababakobwa b’abavandimwe banyu muvukana.

Aba bose baziririzwa na Qor-an aho Imana yagize iti :

mwaziririjwe kurongora ababyeyi banyu, abakobwa banyu, bashiki banyu, ba nyogosenge,ba nyoko wanyu, abakobwa b’abavandimwe banyu, n’abakobwa ba bashiki banyu” Qor-an 4 :23

Abaziririjwe kubera konka ibere rimwe

Uwonkeje umuntu ataramubyaye cyangwa abonse ibere rimwe ariko nta rindi sano bari bafitanye aba nabo ni nk’abazirijwe kubera isano, nk’uko Imana ibishimangira igira iti:

Mwaziririjwe kurongora ababyeyi banyu babandi babonkeje(batababyaye) na bashiki banyu mwonse ibere rimwe (mutavukanye) Qor-an 4 :23

Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yashimangiye kuziririza gushyingiranwa bishingiwe ku konka ibere rimwe igira iti: Abaziririzwa kubera kuvukana ni nabo baziririjwe kubera gusangira ibere. Yakiriwe na Bukhari na Muslim

Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad iragaragazo ko konka ibere rimwe ari impamvu iziririza gushyingiranwa, kandi bikagenda bikurikirana nk’uko andi masano ameze.ubwo kirazira kurongora umubyeyi wakonkeje n’ubwo yaba atarakubyaye, kirazira kurongora nyina umubyara ariwe witwa nyogokuru w’ibere, ugakomeza ukazamuka. kiranazira kurongora umukobwa wonkejwe n’umugore wawe, n’umukobwa we ugakomeza ukamanuka. kirazira kurongora umukobwa mwonse rimwe n’ubwo mwaba mutavukana, kirazira kurongora nyogosenge w’ibere, kiranazira kurongora uwavukanye n’umubyeyi wakonkeje, kiranazira kurongora umukobwa w’umuvandimwe mwonse ibere rimwe, kiranazira kurongora umukobwa wa mushiki wawe mwonse rimwe.

Abaziririjwe kubera kubashakamo Umugore w’umubyeyi wawe, n’umugore wa sogokuru, n’umugore wa sogokuruza ugakomeza ukazamura ; Nk’uko Imana ibishimangira igira iti:

“Muramenye ntimuzashyingiranwe n’abagore bashatswe n’ababyeyi banyu keretse ibyabaye ho mbere ya islam, kuko kubikora ni amahano, igisebo n’inzira mbi Qur’an 4 :23 ? Umugore w’umwana wawe (umukazana), uw’umwuzukuru, n’uw’umwuzukuruza, ugakomeza ukamanuka ; nk’uko Imana ibishimangira muri Qur’an igira iti : kandi muziririjwe gushyingiranwa n’abagore b’abana banyu bakomoka mu migongo yanyu. Qur’an 4 :23 Nyokobukwe, Ibi Imana ibishimangira igira iti : kandi muziririjwe gushyingiranwa na ba nyokobukwe”. Qor-an 6 :23

ICYITONDERWA:

Batatu babanza bavuzwe haruguru (aribo) umugore w’umubyeyi wawe, umugore w’umwana wawe na nyokobukwe, baziririzwa n’amasezerano yo gushyingiranwa n’ubwo nta mibonano mpuza bitsina yaba yabayeho. Naho umukobwa w’umugore wawe, aba ikizira iyo wagiranye imibonano mpuzabitsina na nyina, Naho igihe utandukanye na nyina nta mibonano mpuzabitsina murakorana, icyo gihe wemerewe kuba washyingiranywa n’umukobwa we mutabyaranye. Ibi Imana ibishimangira igira iti:

Mwaziririjwe gushyingiranwa n’abakobwa b’abagore banyu mwamaze gukorana imibonano na ba nyina, ariko igihe mutandukanye na ba nyina nta mibonano mpuzabitsina mwakoranye, nta cyaha kirimo kuba mwashyingiranywa n’abakobwa babo. Qur’an 4 :23

Abaziririjwe kubera indahiro bagiranye Igihe umugabo ashinja umugore ubusambanyi nta buhamya abifitiye, icyo gihe buri wese muri abo bashakanye arahira indahiro imbere y’umucamanza, umugabo akavuga inshuro enye agira ati : Ntanze Imana ho umuhamya ko ibyo mvuga ari ukuri namubonye ari gusambana Ubwa gatanu akavuga ati : niba mbeshya imivumo y’Imana imbeho Umugore nawe iyo abihakana avuga aya magambo inshuro enye agira ati : Ntanze Imana ho umuhamya ko umugabo wanjye icyaha anshinja abeshya Ubwa gatanu akavuga ati : imivumo y’Imana imbeho niba ibyo umugabo avuga ari ukuri. Ibi biboneka muri Qur’an surat an-nur 6-9 Iyo rero bamaze kugirana izi ndahiro bahita batandukana bombi baba bazira burundu kongera gushyingiranwa.

Abagore b’Intumwa y’Imana Muhammad “Imana imuhe amahoro n’imigisha” Kirazira ko hari umuntu uwo ari we wese ushobora gushyingiranwa n’umwe mu bagore bigeze gushyingiranwa n’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), nk’uko Imana ibishimangira igira iti:

Ntimwemerewe kubuza amahoro Intumwa y’Imana ntimunemerewe gushyingiranwa n’abagore be nyuma ye, kuko ibyo ari icyaha gikomeye ku Mana Qur’an 33:53

Abaziririjwe mu bihe runaka

Abo ni abaziririjwe gushyingiranwa mu bihe runaka, byarangira bikaba biziruwe,abo ni aba bakurikira : Abaziririjwe kubana nabo mu gihe kimwe, Abo ni:

– Kurongora mukuru cyangwa murumuna w’umugore wawe, nyina wabo cyangwa nyirasenge, mu gihe mukibana nawe. keretse mu gihe waba waratandukanye nawe, icyo gihe washakana n’umwe muri abo. Ibyo Imana ibishimangira muri Qur’an igira iti: “Ntimwemerewe gushyingiranwa n’abakobwa babiri bava inda imwe ngo mubane nabo bombi”. Qur’an 4:23

Intumwa y’Imana nayo iti : ntihakagire umugore ushakirwaho nyirasenge cyangwa nyina wabo.yakiriwe na Bukhariy na Muslimu

– Gushyingiranwa n’umugore wa gatanu mu gihe ufite bane mukibana nabo bakiri abagore bawe. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana ubwo yategekaga umugabo wabaye umuyislam yari afite abagore icumi yashatse mbere, Intumwa iramubwira iti: sigarana bane abandi mutandukane yakiriwe na Ahmed na Tirmidhy

– Umugore ufite umugabo. Kirazira gushyingiranwa n’umugore ugifitanye n’undi mugabo amasezerano yo kubana, nk’uko Imana ibishimangira igira iti:

“ntimugashyingiranwe n’abagore bafite abagabo. Qor-an 4:24

Ndetse n’ubwo baba baratandukanye akiri muri EDA ntibyemewe gushingiranwa nawe keretse nyuma yo kurangiza EDA, nk’uko Imana ibivuga igira iti: “Ntimugashyingiranwe n’abagore bari muri EDA kugeza igihe EDA irangiriye. Qur’an 2:235

– Umugore wawe wasenze “italaka” bwa gatatu; iyo umugabo asenze umugore inshuro eshatu kirazira ko yongera gusubirana nawe keretse abanje gushyingiranwa n’undi mugabo, bakagirana imibonano mpuzabitsina, kandi nawe akamusenda batabigambanye n’uwa mbere, ibyo iyo bitabaye ni ikizira ko bongera gusubirana nk’uko Imana ibivuga igira iti: “umugabo nasenda umugore we bwa gatatu ntabwo amuziruriwe kugeza igihe ashyingiranwe n’undi mugabo nawe akamusenda” Qor-an 2:230

– Umukobwa cyangwa umugore uri mu migenzo ya Hidjat cyangwa Umrah, nk’uko Intumwa y’Imana ibishimangira igira iti: “uri mu migenzo ya Hidjat ntashyingirwa nta n’ubwo ashyingira nta n’ubwo arambagiza” yakiriwe na Muslim na Tirmidhy. Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana iragaragaza ko umuntu uri mu migenzo ya Hidjat cyangwa Umrah atemerewe kurambagiza, gushyingirwa no gushyingira.

– Umusambanyikazi kugeza yicujije agahinduka. Kirazira gushyingiranwa n’umugore uzwiho ubusambanyi keretse yaricujije agahinduka akareka izo ngeso mbi; nk’uko Imana ibishimangira igira iti:”umusambanyikazi nta wundi ashyingirwa uretse umusambanyi cyangwa umubangikanya Mana, kandi ibyo byose ni ikizira ku bemeramana” Qur’an 24:3

– Umuhakanyikazi, nk’uko Imana igira iti: “Ntimugashyingiranwe n’abahakanyikazi”Qur’an 60 :10 Amasezerano yo gushyingiranwa atemewe Amasezerano yo gushyingiranwa atemewe ni ayabujijwe mu idini cyangwa abura imwe mu nkingi cyangwa mu byangombwa bisabwa kugirango atungane.

Amasezerano yo gushyingiranwa atemewe kuberako idini riyabuza ni aya akurikira:

SHIGHARU:

Ni ukuba abantu bashyingirana abageni nta nkwano zitanzwe, nko kuba bakumvikana bati: Nshyingira umukobwa wawe cyangwa mushiki wawe nanjye nkushyingire umukobwa wanjye cyangwa mushiki wanjye nta nkwano dutanze. Aya masezerano rero ni ikizira muri islam n’iyo abayeho ntiyemerwa aba imfabusa, kuko Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yayabujije yakiriwe na Bukhari na Muslim

– Amasezerano yo kuzirurira umugabo umugore we yasenze inshuro eshatu. Nko kuba yaramusenze inshuro eshatu agashaka kongera gusubirana nawe kandi idini itabyemera, maze akumvikana n’undi mugabo ngo amurongore nawe amusende, maze abe amuziruriye umugabo we wa mbere, ibyo rero ntabwo byemewe ni ikizira, kuko Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavumye umugabo uzirura umugore n’uwo amuzirurira yakiriwe na Ahmad na Abu Dawuda

– Amasezerano yo gushyingiranwa mu gihe kizwi kigenwe “MUTIAT”. Nko kuba bakumvikana ko bazabana mu gihe kizwi kigenwe nk’umwaka, ukwezi, icyumweru n’ibindi nk’ibyo. Ayo masezerano ni ikizira ntiyemewe, uretse ko mu ntangiriro za islam yari yemewe ariko Imana iza kuyaziririza kuzageza ku munsi w’imperuka, nk’uko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana yakiriwe na ALIY mwene ABITWALIB aho agira ati: “Intumwa y’Imana yabujije amasezerano yo gushyingiranwa mu gihe kigenwe MUTIAT” yakiriwe na Muslim na Ahmad Aya masezerano ni ikizira kuva igihe Intumwa y’Imana yayaziririje kuzageza ku munsi w’imperuka; iyo aramutse anabayeho ntiyemerwa, kuko ari ubwangizi nk’ubusambanyi ndetse nta kindi agamije uretse kwinezeza gusa, nta n’inyungu n’imwe bifite kumuryango mugari w’abantu, nko kubaka umuryango, kurinda urubyaro n’ibindi. Ahubwo aya masezerano atuma urubyaro rwandagara, udasize ba nyina bagirwa abagore mu gihe gito bakaba barabaretse, n’izindi ngaruka n’inkurikizi mbi z’aya masezerano y’igihe kigenwe.

Amasezerano atemewe kuko abura kimwe mu nkingi cyangwa atujuje ibisabwa

Iyo amasezerano yo gushyingiranwa abuze imwe mu nkingi cyangwa mu byangombwa bisabwa, ntabwo yemerwa, ndetse n’iyo akozwe aba imfabusa. Nta gaciro ahabwa, bityo ntabwo azirura imibonano mpuzabitsina ku bayagiranye, nta n’ubwo agira umwe umugabo cyangwa umugore wa mugenzi we.

Guhitamo no kureba uwo wifuza ko muzashyingiranwa

Umugabo niwe nkingi ya mbere y’urugo n’umuryango, umugore akaba inkingi ya kabiri. Igihe cyose rero izi nkingi zombi zitunganye, urugo rurakomera, bitaba ibyo rukarangwa n’ibibazo n’ingorane.

Umugore ni umushumba w’urugo rw’umugabo we kandi azarubazwa ku munsi w’imperuka, azabazwa imitungo y’urugo, icyubahiro cyarwo n’abana, bityo umugore iyo atunganye n’urugo ruratungana kandi rukagira ituze.

Ni ku bw’ibyo islam yahamagariye guhitamo neza umugore no kubyitondera cyane, kuko ari ikintu gikomeye; ibi bishimangirwa n’imvugo y”Intumwa y’Imana (Imana imuhe amagoro n’imigisha)igira iti: Isi ni umutako ariko umutako wayo mwiza ni umugore utunganye. yakiriwe na Muslim

Na none Intumwa y’Imana iti :

Umugore mwiza ni wa wundi ushimisha umugabo iyo amurebye, akamwumvira mu byo amusabye, kandi ntanyuranye nawe mu mutima we n’umutungo we akora ibyo yanga”. yakiriwe na Ahmad na Annasaiy Abantu bamwe mu guhitamo abo bifuza kubana nabo, bareba abafite umutungo, ubwiza, abakomoka mu miryango ikomeye, ariko ibyiza bikwiye ni ukwibanda k’umugore w’intungane ufite idini, nk’uko Intumwa y’Imana yagiriye abantu inama igira iti:Umugore ashyingirwa kubera ibintu bine : umutungo we, umuryango we, ubwiza bwe, n’idini ye, intumwa iti:uzashake umugore ufite idini nibyo bizaguha amahoro”. yakiriwe na Bukhari na Muslim

Kureba uwo muzashyingiranwa

Islamu yashyizeho kureba no kwitegereza uwo muzashyingiranwa, kugirango buri wese mu bifuza gushakana anyurwe n’uwo bazabana, ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha)igira iti:Umwe muri mwe nagira umugore arambagiza akabasha kumubonaho icyanyura umutima we bigatuma bashyingiranwa azabikore” yakiriwe na Ahmad na Abu daud

Nanone Intumwa y’Imana yigeze kubwira uwitwa MUGHIRA IBNU SHUUBAT, (Imana imwishimire) ubwo yarambagizaga umugore, Iti: Ese waramwitegereje? Aramusubiza ati oya. Intumwa y’Imana iramubwira iti :uzabanze umwitegereze kuko ibyo nibyo bizatuma mubana neza munyuzwe”. yakiriwe na Ahmad na Tirmidhy

Amategeko agenga kureba uwo mwifuza gushyingiranwa

Kureba no kwitegereza uwo wifuza kuzashyingiranwa nawe bifite amategeko n’imyifatire igomba kubahirizwa ariyo:

1. Kuba batiherereye, kuko kwiherera hagati y’umugabo n’umugore batagira icyo bapfana ni ikizira muri Islamu, nk’uko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)igira iti: Muramenye ntihakagire umugabo wihererana umugore, kandi umugore ntagakore urugendo atari kumwe n’umugabo uzira gushakana nawe”. yakiriwe na Bukhari na Muslimu

2. Agomba kumureba ku bice by’umubiri bigaragara nk’uburanga, umutwe, ijosi, amaboko, n’ibirenge.

3. Agomba kuba yiyemeje kumurambagiza kandi akomeje adakina

4. kwirinda kuvuga inenge yamubonaho.

Inkwano

Inkwano n’ingurane y’itegeko ihabwa umugore igatangwa n’umugabo bagiye gushyingiranwa. Inkwano ni itegeko rishimangirwa n’amagambo y’Imana muri Qur’an ntagatifu ndetse n’imigenzo y’Intumwa yayo Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha). Muri Qur’an Imana iragira iti:

Mujye muha abagore inkwano zabo z’itegeko”. Qur’an 4:4

Naho mu migenzo y’Intumwa y’Imana, inkwano zashimangiwe n’ibyakozwe n’intumwa ubwayo, kuko yarongoye kandi igakwa abagore bayo. Ni byiza cyane koroshya inkwano zikaba nkeya, nk’uko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana igira iti: Abagore bafite imigisha ihambaye ni aboroshya inkwano. yakiriwe na alhakim na Bayhaqiy

Biremewe kwihutisha inkwano zigatangwa mbere y’imibonano mpuzabitsina, kimwe n’uko byemewe kuzitinza zikazatangwa nyuma yayo.

Ibitangwamo inkwano Ubundi inkwano zigomba kuba ikintu cyose cy’umutungo gifatika nk’amafaranga, inzu, inka, n’ibindi. Ariko igihe ibyo bitabonetse inkwano zishobora kuba ikindi kintu gifite agaciro kadafatika, nko kuba bamumushyingira akamutegeka kuzamwigisha Qur’an, cyangwa ubundi bumenyi bufite akamaro bwemewe. Ariko ibyo bigakorwa nyuma yo kuba yashakishije ikintu na gitoya cy’umutungo gifatika akakibura.

Kuvuga no gutangaza inkwano mu gihe cyo gushyingiranwa Ni byiza gutangaza inkwano mu gihe cy’amasezerano mu rwego rwo gukemura impaka zishobora kuzabaho, ariko biranemewe ko zidatangazwa, nk’uko Imana ibishimangira igira iti:

Nta cyaha kuri mwe igihe musenze abagore mutari mwakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa mutarabagenera inkwano, icyo gihe mubagenere umutungo wo kubashimisha. Qor-an 2:236

Umutungo bagererwa ni ukwiranye n’inkwano abandi bagore bari mu rugero rwabo bahabwa. Iyo umugabo apfuye n’ubwo yaba atarakorana n’umugore we imibonano mpuzabitsina, cyangwa umugabo agasenda umugorewe nyuma yo kuba barakoranye imibonano, icyo gihe umugore ahabwa inkwano akwiye zose.

Naho iyo umugabo amusenze batarakorana imibonano mpuzabitsina kandi inkwano zizwi zari zaragenwe, icyo gihe umugore ahabwa kimwe cya kabiri 1/2 cyazo n’umugabo agasigarana ikindi, nk’uko Imana ibivuga igira iti:

Nimuramuka mubasenze mbere yo gukorana nabo imobonano mpuzabitsina kandi mwarabageneye inkwano zabo zizwi, bajye bahabwa kimwe cya kabiri 1/2cy’inkwano mwabageneye. Qur’an 2:237

Keretse iyo umwe muri bo ashatse kwigomwa icyo gice akagiharira mugenzi we, ibyo biremewe kuko ari uburenganzira bwe akoresha uko ashatse.nk’uko Imana ibigaragaza igira iti:

Keretse iyo abagore bababariye abagabo bakigomwa kubaka icyo gice cy’inkwano babagombaga, cyangwa abagabo nabo bakigomwa icyo gice bari gusigarana bakazibaha zose,kandi kubabarira no kwigomwa nibyo byiza kandi muramenye ntimuzibagirwe ineza yabaye hagati yanyu, kuko Imana ireba ibyo mukora. Qur’an 2:237

Iyo amusenze batarakorana imibonano mpuzabitsina kandi atari yaramugeneye inkwano zizwi, icyo gihe amuha umutungo wo kumushimisha hakurikijwe ubushobozi bw’umugabo, nk’uko Imana ibivuga igira iti:

Mubashimishe kandi uwishoboye azabahe mu rugero rwe, n’umukene azabahe mu rugero rwe.” Qur’an 2:236

Ibirebana n’ubukwe

Ubukwe bisobanuye gutegura amafunguro kubera ibirori byo gushyingiranwa.

Umwanya bifite mu idini

Ni igikorwa cyiza kijyanye n’umugenzo ukomeye w’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)uwo mugenzo ukaba wegereye kuba itegeko, nk’uko bishimangirwa n’Imvugo y’Intumwa y’Imana aho yabwiraga umusangirangendo witwa ABDUL-RAHMANI mwene AUFI “Imana imwishimire” ubwo yari yarongoye, aho Intumwa yagiraga iti: Tegura ibyo kurya by’ubukwe bwawe n’ubwo haba ihene imwe”. yakiriwe na Bukhari na Muslim

Ni byiza ko mu birori by’ubukwe hategurwa amafunguro n’ubwo byaba ihene imwe cyangwa se nyinshi bitewe n’ubushobozi, ibyo kandi islamu yabitegetse kubera ko ari ukugaragaza inema z’Imana, zirimo gushakana no gutangaza ubukwe, no guhuza abantu n’imiryango n’ibindi.

Amategeko agenga ubukwe n’ikinyabupfura cya bwo

Ni ngombwa ko uwahawe ubutumire bw’umwihariko mu birori by’ubukwe ko agomba kwitaba ubwo butumire. Ariko iyo ubutumire ari ubwa rusange si ngombwa kuri we kuko iyo bwitabiriwe n’abandi biba bihagije kuri we, ariko kutabwitabira bigomba kujyana n’impamvu zifatika, kandi akabimenyesha uwamutumiye hakiri kare ko atazitabira ubutumire bwe.

Mu gihe mu birori harimo ibyaziririjwe nk’inzoga n’imbyino ntabwo byemewe kwitabira ubutumire bw’ibyo birori. Keretse ugiyeyo ugamije kubuza cyangwa kugira icyo uhindura mu bibi byaba bihakorerwa. Ibyo bishimangirwa n’ijambo ry’Imana rigira riti:

Igihe uzabona abantu barengera ibimenyetso byacu (amategeko yacu) uzabirengagize kugeza igihe babiviriyemo, bakajya mu bindi byiza bitari ibyo barimo Qur’an 6:68

Biremewe ko abagore bakubita amarika (ingoma) kubera ko ari ibyishimo ari no gutangaza no kugaragaza ibirori by’ubukwe. Ibyo tubisanga mu mvugo y’Intumwa y’Imana “Imana imuhe amahoro n’imigisha” aho yagize ati:Igitandukanya ibyaziruwe n’ibyaziririjwe ni amajwi n’ingoma mu bukwe”. yakiriwe na Ahmad n’abandi

ICYITONDERWA:

Ku bijyanye n’ingoma abagore bemerewe kuvuza mu birori by’ubukwe, ni uko bagomba kuba ari bonyine batavanze n’abagabo, kandi bakirinda kurenga imbibi z’Imana muri ibyo birori barimo, ndetse bakanarinda icyubahiro cya buri wese mu biremwa. Naho icyo iriya mvugo y’Intumwa y’Imana ishaka kuvuga ni uko uwarongoye byemewe abitangaza ku mugaragaro nta kwihisha, naho ukora ubusambanyi we arihisha ntiyifuze ko hari uwabimenya.

Ikindi ni uko mu birori by’ubukwe hatagomba kubonekamo gusesagura n’ubwangizi ubwo aribwo bwose, nk’uko bishimangirwa n’ijambo ry’Imana aho igira iti:

Muramenye ntimugasesagure kuko mu kuri imana ntikunda abangizi. Qur’an 6:141

Gutangaza ubukwe ni byiza ku muyislamu kandi agatumira abantu, ndetse akanabategurira ibyo abakiriza mu buryo ashoboye kandi akanirinda isesagura iryo ariryo ryose, akanirinda kwishima mu birakaza Imana yaziririje nk’imiziki n’imbyino, kureka iswala, kureka kwikwiza, uruvangitirane hagati y’abagabo n’abagore n’ibindi asabwa kwirinda mu birori bye. Uwatumiwe nawe ategetswe kwitabira ubutumire keretse afite impamvu, kandi akayimenyesha uwamutumiye hakiri kare, kuko ari ukuri umuyislamu agomba kuri mugenzi we.

Abagore bemerewe kugaragaza ibyishimo byabo mu bukwe bakubita ingoma ari bonyine, banaririrmbira ubukwe kandi bakirinda kurenga imbibi z’imana ndetse bakanirinda amagambo mabi kugaragaza ubukwe bwemewe ni umugenzo mwiza ukomoka ku ntumwa y’Imana, kuko ari nacyo kibutandukanya n’ubusambanyi.

Imibanire y’abashakanye:

Ni ibiba hagati y’umugabo n’umugore mu guhuza no gushyira hamwe kwabo, no mu mibanire myiza yabo. Ibyo bikaba ari itegeko basabwa n’idini ya islamu, ku buryo umwe muri bo agomba kubanira mugenzi we neza kandi akanamukorera neza. Bakajya kure y’amagambo mabi no kwishishanya, bakirinda uburiganya, ubukare budafite impamvu, ubwibone no kwiremereza, gusuzugura no gusebanya n’ibindi binyuranyije n’imibanire myiza yabo. Mu kuri ibyo bivuzwe haruguru biraziririjwe ku bayislamu muri rusange, noneho ku mugabo n’umugore bikaba akarusho, kuko bigira ingaruka mbi zikomeye, kuberako byangiza imibanire y’umuryango bikanawusenya burundu. Imana yaravuze iti:

Mubanire neza abagore banyu. Qur’an 4:19

Na none Imana iragira iti:

N’abagore banyu babafiteho uburenganzira nk’ubwo namwe mubafiteho mu byiza. Qur’an 4:228

Hari n’Imvugo ya Aisha Imana imwishimire aho avuga ati:

Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti :> umwiza muri mwe ni ubanira neza abiwe, kandi nanjye mbarusha kubanira no kugiririra neza ab’iwanjye. yakiriwe na Tirmidhy

Ibyo umugore agomba umugabo we

Islamu yashyizeho amategeko agenga uburenganzira bw’abashakanye, ubwo burenganzira bugabanyijemo ibice bitatu umugore agomba umugabo we. Islamu itegeka ko umugore agomba kubahiriza inshingano ze ku mugabo we, arizo izi zikurikira:

1. Kubaha no kumvira umugabo we, ibyo bigashimangirwa n’imvugo yaturutse kuri Abi Hurayirat(Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti: Iyo nza kugira uwo ntegeka kubamira mugenzi we , nari gutegeka umugore kubamira umugabo we”. yakiriwe na Tirmidhy, Ibun Hiban na bayhaqy

Ariko uko kumvira no kubaha umugabo we bigomba kuba mu bitaziririjwe, nk’uko byashimangiwe n’Intumwa y’Imana aho igira iti: Mu kuri kumvira no kubaha biba mu byiza” yakiriwe na Bukhari na Muslim.

2. Umugore kandi ntagomba kubura amaso ye areba umugabo utari uwe, kandi nta n’ubwo yemerewe kwinjiza mu rugo rw’umugabo we uwo ari we wese umugabo atishimiye cyangwa se adashaka. Ibyo byashimangiwe n’imvugo y’Intumwa y’Imana ubwo yari mu mutambagiro mutagatifu wayo wanyuma , aho yagiraga ati: Kandi mufite kuri bo ko batagomba kwinjiza mu nzu zanyu uwo ari we wese mutishimiye”. yakiriwe na Muslim

3. Umugore kandi ategetswe kurinda no gucunga neza umutungo w’umugabo we n’ibyo mu rugo byose, no kurera abana neza, ibyo bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho igira iti:Umugore ni umushumba w’urugo rw’umugabo we n’abana be, kandi azabazwa ibyo yaragijwe.yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Ariko biremewe ko umugore yafata mu mutungo w’umugabo we mu buryo bwemewe nta gusesagura, igihe umugabo ari umunyabugugu adahahira urugo rwe, ibyo tubisanga mu mvugo y’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha)abwira HINDU umukobwa wa UTBAT , umugore wa Abi sufiyane, igihe HINDU yaziraga Intumwa ayiregera ubugugu bw’umugabo we, maze Intumwa y’Imana iramubwira iti: ujye ufata ibiguhagije wowe n’umwana wawe mu nzira nziza utarengereye yakiriwe na Bukhariy na Muslimu

4. Umugore ategetswe kuguma mu rugo no kudasohoka mu rugo keretse abiherewe uruhusa n’umugabo we ; ibyo tubisanga mu mvugo y’Imana aho igira iti :

kandi mugume mu ngo zanyu Qur’an 33 :33.

Ibyo umugabo agomba umugore we

Ukuri kwe, akuzuza inshingano zikurikira:

– Umugabo agomba guha umugore we inkwano ze ; ibyo tubisanga mu mvugo y’Imana aho igira iti:

muzahe abagore inkwano zabo kuko ari impano y’itegeko Qur’an 4:4

– Umugabo ategetswe kugaburira no guhahira umugore we n’abana be abaha ibyo bakenera mu buzima, akanabashakira aho batura ; Imana iti:

kandi na se w’abana ategetswe kugaburira no guhahira abagore be ndetse no kubambika mu nzira nziza Qur’an 2:233 na none Imana irongera iti : muzabatuze aho mutuye bijyanye n’ubushobozi bwanyu Qur’an 65:6

– Umugabo kandi ategetswe guha umugore we uburenganzira bwo gusohoka mu rugo igihe umugore afite impamvu, nko kujya gusali, kwiga,gusura umuryango we n’izindi mpamvu zemewe ; Intumwa y’Imana yaravuze iti: Ntimuzabuze abajakazi b’Imana kujya ku misigiti y’Imana”. yakiriwe na Muslim na Ahmad.

– Ntibyemewe ko umugabo yatuza hamwe abagore babiri keretse ubwabo bombi babyemeye, kubera ko ibyo bishobora kubabangamira no guteza ibibazo hagati yabo, kandi kubangamira abandi birabujijwe. Intumwa y’Imana yaravuze iti: Ntimuziteze ingorane kandi ntimuzaziteze abandi yakiriwe na Ahmad na Ibun Madja n’abandi

– Umugabo ategetswe kugira ubutabera hagati y’abagore be igihe yaba afite urenze umwe, akarangwa n’uburinganire mu kubagabanya amajoro no mu kubahahira no mu bindi ; Imana yaravuze iti:

Niba mutinya ko mutazarangwa n’ubutabera no kuringaniza hagati y’abagore, muzarongore umugore umwe Qur’an 4:3

Aha bisobanuke ko Imana yemereye abagabo kurenza umugore umwe kugeza kuri bane mu gihe bashobora kubaringaniza no gukoresha ubutabera hagati yabo, iyo ibyo bidashoboka, ntibemerewe kurenza umugore umwe.

Ukuri guhuriweho n’umugabo n’umugore

Umugabo n’umugore mu mibanire yabo, hari ukuri bombi bahuriyeho buri wese agomba guha mugenzi we nta busumbane ,uko kuri ni uku gukurikira:

– Kubanirana neza . nk’uko bishimangirwa n’imvugo y’Imana aho igira iti: Muzabanire abagore neza. Qur’an 4 :19,

Imana irongera iti : n’abagore banyu babafiteho uburenganzira nk’ubwo namwe mubafiteho mu byiza. Qur’an 2:228

– Bagomba gufashanya mu birebana n’urugo no kurera abana, nk’uko bishimangirwa n’imvugo y’ Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho yagize iti: Mwese muri abashumba kandi buri mushumba azabazwa ibyo yaragijwe .yakiriwe na Bukhari na Muslim. Ariko hagati aho, ni uko umugabo agomba kumenya ko ariwe wa mbere ufite inshingano zikomeye mu rugo, kubera ko ariwe muyobozi ushinzwe ibibazo byarwo byose

Ibyo bigashimangirwa n’imvugo y’Imana igira iti: Abagabo nibo bahagararizi b’abagore, kubera ibyo Imana yarutishije bamwe ku bandi, no mu byo abagabo batanze mu mitungo yabo. Qur’an 4:34

– Gushimishanya mu mibonano mpuzabitsina. Imana iti:

abagore nibaba bafite isuku(bavuye mu mihango), muzabonane nabo, ariko mu bikore mu buryo Imana yabibategetsemo Qur’an 2:222

Uyu murongo uragaragaza ko imibonano mpuzabitsina ari ukuri guhuriweho n’abashakanye bombi nta busumbane, bisobanuye ko buri wese agomba kunezeza mugenzi we.

– Umugabo n’umugore kandi bagomba kugirana inama, bagafashanya mu byiza, ibyo bigashimangirwa n’ijambo ry’Imana rigira riti: Mufashanye mu byiza no mu gutinya Imana, kandi ntimuzafatanye mu bibi no mu bugome. Qur’an 5:2

Nanone Imana iragira ti: n’abemera Mana b’abagabo, n’abemera Mana b’abagore, ni inshuti ubwabo ku bwabo, babwirizanya ibyiza bakanabuza ibibi, Qur’an 9 :71

Imibanire mibi no kunanirana kw’abashakanye

Ibyo bisobanura kuba umwe mu bashakanye yakwanga mugenzi we, akanamubanira nabi, ndetse akanagaragaza ko ari hejuru ye, ibyo bikaba ari ikinyuranyo cy’imibanire myiza. Ubwumvikane buke bw’abashakanye buturuka ku bintu bibiri:

1. Ubwumvikane buke buturuka ku mpamvu zemewe

2. Ubwumvikane buke buturuka ku mpamvu zitemewe. Ubwumvikane buke buturuka ku mpamvu zemewe: ni ubushobora guturuka ku mpamvu zemewe n’amategeko ya Islam, nko kuba umugabo ari umunyamahugu, ateshuka ku nshingano ze mu guhahira urugo, atubahiriza idini ye ya Islamu, afite imico itari myiza cyangwa se umugore atinya ko nibagumana atazamukorera ibyo amugomba uko bikwiye.

Icyo gihe Biremewe ko umugore yageza ikibazo cye ku butabera bwa k’islamu kugirango bumurenganure asubizwe ukuri kwe,iyo binaniranye yemerewe gusaba ubutane akiyambura umugabo we. Imana iragira iti:

nta n’ubwo byemewe kuba mwagira icyo mwafata mu byo mwahaye abagore uretse igihe batinya ko batazubahiriza imbago z’Imana. nimuramuka mutinya ko batazubahiriza imbago z’Imana, ntacyo bizaba bitwaye kuri bo gusubiza abagabo ibyo babahaye maze babiyambure. Qur’an 2:229

Uyu murongo wa Qur’ani uragaragaza ko igihe imibanire hagati y’abashakanye inaniranye umugabo agahemukira umugore we cyangwa umugore akananirwa gukomeza kubana nawe, icyo gihe biremewe ko umugore asaba ubutane akiyambura umugabo we bari barashakanye akamusubiza inkwano yari yaramukoye, ariko ibyo yemerewe kubikora iyo afite impamvu zemewe n’idini, naho kwiyambura umugabo we nta mpamvu yemewe ibyo ni ikizira ndetse ni icyaha gikomeye, nk’uko Intumwa y’Imana ibishimangira igira iti: Umugore wese uzasaba umugabo we ubutane nta kibazo afite, ni ikizira kuriwe kuzumva impumuro y’ijuru. Yakiriwe na tirmidhiy.

Na none Intumwa y’Imana iti: umugore uzasaba umugabo we ubutane nta kibazo afite,nta mpumuro y’ijuru azumva kuko impumuro yaryo izaba iri mu ntera y’urugendo rw’imyaka mirongo ine. yakiriwe na Ibnu madjah

Igihe ubwumvikane buke buzaturuka ku mugore bidashingiye k’ukuri ni ngombwa ku mugabo kumwigisha mu nyigisho nziza akamugira inama, iyo amwumviye muri izo nyigisho barakomeza bakabana neza, naho iyo atamwumviye, ntanisubireho umugabo asabwa kumwimuka mu buryamo ntakorane nawe imibonano mpuzabitsina murwego rwo kumukebura kugirango abe yakwisubiraho, iyo ibyo bitagize icyo bimuhinduraho, umugabo ashobora kumucyaha akoresheje ibindi bihano bitari ndengakamere nko kuba byabamo ubugome,kuvuna,gukomeretsa n’ibindi bitemewe mu idini y’ubuyislamu, Imana iti:

na ba bagore mutinya ingaruka z’imibanire yabo mibi, muzabigishe mubagire inama zo kwisubiraho,nibinanirana mubimuke mu buryamo. Qur’an 4 :35.

Icyo gihe iyo ibyo byose ntacyo bitanze, ari nta n’icyo bihinduye ku mico y’umugore biremewe guhagarika kumuhahira. Naho kutumvikana kw’abashakanye binyuranye n’amategeko ya islam, byaba bituruka ku mugabo cyangwa se ku mugore. Abashakanye ntabwo byemewe ko umwe yakwishongora cyangwa se akishyira hejuru ya mugenzi we ari nta mpamvu n’imwe, kandi n’iyo hagize ugira icyo akora muri ibyo kuri mugenzi we, ni ngombwa ko umuntu ushinzwe ubutabera bwa kislamu abasaba gusubira ku murongo bakabana neza hagati yabo, iyo binaniranye,yifashisha abantu babiri b’inyangamugayo,umwe agaturuka mu muryango w’umugabo undi mu w’umugore hagamijwe kubunga no gukemura amakimbirane ari hagati yabo. Imana iti:

Nimuramuka mutinye ubwumvikane buke n’ibibazo hagati y’abashakanye , muzohereze umwunzi uturutse mu muryango w’umugabo n’undi wo mu muryango w’umugore, nibaba bashaka ubwiyunge hagati yabo, Imana izabafasha babugereho Qur’an 4:34

Na none Imana iti: n’igihe umugore azaba atinya kubanirwa nabi n’umugabo we cyangwa kumwirengagiza ntamwuzurize inshingano, ze ntacyo bizaba bitwaye kuri bo kuba bakwiyunga, kandi ubwiyunge nibwo bwiza Qur’an 4:128

Ibyo bivuze ko iyo umugore abonye ku mugabo we kumwirengagiza no kwirengagiza inshingano ze anagaragaza ko atamushaka, ntacyo bitwaye ku mugore kuba yazibukira bumwe mu burenganzira bwe yagombaga, agamije amahoro no kugirango akomeze umubano mwiza n’umugabo we.

Umusozo w’isomo ryo Gushyingiranwa “Annikah”.

Kuramo igitabo cyuzuye: PDF (395 KB) – DOCX (4.6 MB)