IBISOBANURO-BY-IKINYECUMI-CYA-NYUMA-MURI-QORAN-NTAGATIFU-PDF

IBISOBANURO-BY-IKINYECUMI-CYA-NYUMA-MURI-QORAN-NTAGATIFU-PDF

INTANGIRIRO

Ishimwe ni irya Allah, amahoro n’imigisha nibisakare kuntumwa yacu, umukunzi wacu. Nyuma y’ibyo:

Menya muvandimwe muislam muislamukazi (Allah abagirire impuhwe) ko mu by’ukuri ari ngombwa kuri twe kwiga ibibazo bine:

Icyambere: UBUMENYI, nabyo ni ukumenya Imana nyirubutagatifu, no kumenya Intumwa yayo amahoro n’umugisha biyisakareho no kumenya idini y’ubuislam, kubera ko ntibyemewe gusenga Imana nta bumenyi, nukora ibyo iherezo rye aba ari ukuyoba kandi aba yisanishije n’abakirisitu muri ibyo.

Icyakabiri: GUKORA, nuzamenya ntakore azaba yisanishije n’abayahudi kuko bo bamenye ntibakore, no mumayeri ya shitani nuko yangisha abantu ubumenyi yumvisha umuntu ko ntacyo bitwaye imbere ya Nyagasani kubera ubujiji bwe, kandi ntiyamenye ko, uzaba afite ububasha bwo kwiga ntabikore ubwo gihamya kuri we izaba iriho. N’ibi ni amayeri y’abantu bo kwa Nuhu igihe bashyiraga intoki zabo mu matwi yabo bakitwikira n’imyambaro yabo kugirango gihamya itazababaho.

Icyagatatu: KUBUHAMAGARIRA, kubera ko abamenyi n’ababwirizabutumwa nibo bazungura b’abahanuzi kandi Nyagasani yavumye bene Israheli kubera ko bo batabuzanyaga ibibi bakoraga, nta gushidikanya ibyo bakoraga ni bibi.

No guhamagarira abantu inzira y’Imana (daawa) no kwigisha ni itegeko rihagirije; ribonye abarikora bahagije ntibyatuma undi agwa mu cyaha, ariko babiretse bose bagwa mu cyaha.

Icyakane: KWIHANGANIRA IKIBI, mu kwigisha ubumenyi no mukubushyira mubikorwa no mukubuhamgarira.

Kubera gushaka kugira uruhare mu gukuraho ubujiji no korohereza abantu gushakisha ubumenyi bwa ngombwa, twakusanyirije muri iki gitabo cy’inshamake bimwe mubyatuma umuntu agira ubumenyi bumuhagirije hamwe n’ibice bitatu bya nyuma muri Qorani n’ibisobanuro byayo, kubera ko bigaruka kenshi. Kandi icyitagerwaho byose nticyarekwa cyose.

Twaharaniye ko byaba inshamake kandi mu by’impamo byavuye kuntumwa, nta nubwo twavuga ko twashyizemo buri kintu, kuko ibyo ari umwihariko wa Nyagasani ubwe, gusa ni ubwitange bw’umunyembaraga nke, byaba bitunganye turabikesha Imana, haba harimo ikosa akaba aritwe ryaturutseho na shitani, kandi Allah n’intumwa ye bari kure y’ibyo.

Imana igirire impuhwe uzatugezaho inenge zacu adukosora agambiriye kubaka. Turasaba Allah ko yahemba buri wese wagize uruhare mu kugitegura kugicapa kugisakaza no kugisoma no kukigisha ibihembo bihebuje, akanabakirira iki gikorwa akanabatuburira ibihembo, Imana niyo mumenyi. Amahoro n’umugisha nibisakare kuntumwa yacu Muhamad, n’abantu be n’abasangirangendo be bose.

Ibun Umari aravuga ati: (Nta Munsi waciyeho nkimara kubyumva ku Intumwa uretse ko nahise nandika Umurage wanjye)

Imam Ah’mad aravuga ati: (Nta Hadith nimwe nanditse ntamaze Kuyisobanukirwa, kugeza ubwo nabonye Hadith Ivuga ko Intumwa Muhamad yakoze Hijamat (Kurasaga Umutwe Amaraso akameneka), hanyuma agaha Aba Twayibi Idinari. Nanjye nkoze Hijamat ntanga Idinari rimwe.

Imam Al Bukhariy aravuga ati: (Nta Muntu numwe nigeze mvuga adahari, kuva maze kumva ko Kuvuga Umuntu adahari Kizira, kuko nifuza kuzahura n’Imana itambaza ko navuze Umuntu numwe adahari) Byaje muri

Hadith: “Uzasoma Ayatul Kurusiy nyuma ya buri Sengesho, nta kizamubuza kwinjira mu Ijuru, uretse Gupfa gusa”

Ibunil Qayimi aravuga ati: (Namenye ko Sheikhul Islami yavuze ati : Ntabwo nigeze ndeka kuyisoma nyuma y’Isengesho, uretse nibagiwe cyangwa Ibindi nkabyo)

* Nyuma yo Kugira Ubumenyi no Kubukoresha ni ngombwa Guhamagarira Abandi Kuyoboka izo Nema Imana yaguhaye Kugirango Utiyimisha Ibihembo, cyangwa Ukabyimisha Undi Intumwa Muhamad ati :

Hadith : “Uzigisha Ikiza ahabwa Ibihembo nk’Ibyuwagikoze”

Nanone ati :

Hadith : “Umwiza muri Mwe ni Uwiga Qor’an, hanyuma nawe Akayigisha”

Nanone ati : Hadith: “Mujye mugeza ku Bantu ibyo Mwanyumviseho nubwo waba Umurongo umwe wa Qor’an”

Uko Abantu baba benshi wagize Uruhare mu Kwereka Ukuri, niko Ibihemb byawe biba byinshi, nibyiza kuri wowe Bigahora byiyongera kw’Isi na Nyuma yo Gupfa, Intumwa Muhamad ati :

Hadith : “Iyo Umuntu apfuye Ibikorwa bye byose birarangira uretse bitatu gusa, Amaturo yatanze Arambye, Ubumenyi bwagiriye Abantu Akamaro, cyangwa Umwana yareze neza akajya Amusabira”

URUMURI. Buri Munsi dusoma Surat Al Fatihat Inshuro zirenze (17) twikinga muri zo ku Mana (Abarakariwe) na (Abayobye) hanyuma twarangiza tukisanisha nabo mu Bikorwa byabo :

* Tukareka Kwiga kugirango Dukore mu Bujiji, bityo tukaba tumeze nk’Abakristu bayobye, cyangwa:

* Tukiga ariko Ntidushyire mu Bikorwa, Tukaba tumeze nk’Abayahudi Imana yarakariye.

Turasaba Imana ko yaduha hamwe Nawe Ubumenyi bufite Akamaro, n’Ibikorwa byiza.

Imana n’Intumwa yayo nib’o bafite Ubumenyi kurushaho.

Amahoro n’Umugisha bisakare ku Mugaba wacu, Umukunzi wacu Muhamad na Biwe n’Abasangirangendo be bose.

ISHAKIRO

1 IBYIZA BYO GUSOMA QOR’AN 2
2 QORAN NTAGATIFU (ikicumi cya nyuma) 4
3 IMYIZERERE: Ibibazo bya ngombwa kubuyislam no kwemera n’ibice bya Tauhidi, n’ibice by’uburyarya n’ibangikanya no gukorera ijisho n’ubuhakanyi… 69
4 IBIKORWA BY’UMUTIMA 88
5 IKIGANIRO GITUJE hagati ya Abdullah na Abdunnabiy 99
6 UBUHAMYA BUBIRI (Sharti zabwo) 114
7 UKWISUKURA NO GUSARI: Ukwiherera, uburyo isuku ikorwa; koga, tayammum, sharti z’iswala… 118
8 AMATEGEKO AGENGA UMUGORE 122
9 UMUGORE MURI ISLAM 125
10 ISENGESHO. (Iswala) 129
11 AMATURO (Zakaa): Amoko yayo, na sharti zayo 136
12 IGISIBO: Gutangira kwacyo, ibicyonona, igisibo cy’umugereka… 139
13 UMUTAMBAGIRO: Sharti zawo, uburyo ukorwa, n’inkingi zawo na Umrat. 142
14 IYI NI INSHAMAKE Y’IBIKORWA BYA HIJAT UKO BIKURIKIRANA 146
15 INYUNGU ZITANDUKANYE 147
16 RUQIYAT: Kugeragezwa ni ikimenyetso cya Imani. Ukwirinda uburozi n’ikijisho. 152
17 GUSABA: Umumaro wabyo n’ibice byabyo. 159
18 UBU NIBWO BUSABE BW’INGENZI UMUNTU AGOMBA GUFATA MU MUTWE NO GUSABA UBUKORESHEJE: 161
19 ADH’KAR: umumaro wayo n’inyungu yayo. 167
20 UBUSABE BWAKOMOTSE KU INTUMWA MUHAMAD BWA BURI MUNSI, MU GITONDO NA NIMUGOROBA. 168
21 IBITEGETSWE: (82) mu byiza by’imvugo n’ibikorwa na gihamya. 172
22 IBIBUJIJWE: (66) mu mvugo n’ibikorwa na gihamya yabyo. 178
23 URUGENDO RW’UBUZIRA HEREZO 182
24 UBURYO BWO KWISUKURA: Ingabire zabyo, n’uburyo bikorwa.
25 UBURYO BWO GUSARI: Ingabire yo gusari n’uburyo bikorwa mu mashusho.
26 UBUMENYI KUGENDANA NIN’IBIKORWA

Kuramo igitabo cyuzuye: PDF 1 (18 MB) – PDF 2 (85 MB) – PDF 3 (82 MB)